10/06/2026
📍💙🤍Niba ukunda Rayon Sports koko Byukuri, Soma iyi nyandiko Iragufasha kutizera Ibitangaza, ukizera ibyo Dylan na Haringingo bari kubaka nubwo bigoye kubyumva, Ariko Nukuri Ukeneye Kumenya.
⚡ Hari abakinnyi basoje amasezerano twifuza kugumana , ariko hari n’ukuri kujyanye n’ubushobozi ekipe ifite bijyanye nibyo abo bakinnyi bifuza muri contract zabo nshya!
⚡Ukuri guhari nuko ikipe ifite imikorere mishya, twicaranye na President atubwira ko kugirango Rayon Sports ihagarare neza mubijyanye n’ubukungu ko tugomba gukorera kuri budget dufite,.. nukuvuga President yampaye budget y’imishahara niyo kugura abakinnyi, inshingano zanjye ni kutarenza iyo budget!
⚡Uy’umunsi dukeneye abakinnyi bakinana ishyaka kubwa Rayon Sports hakiyongeraho n’amafaranga, Amafaranga ni ingenzi akazi Keza rero gakwiriye Amafaranga kuko twese dukora akazi kubw’amafaranga.
⚡Njyewe kuri buri mwanya nereka umutoza na President byibuze “Profile” 4 z’abakinnyi twifuza, bigendeye kuri profile n’umushahara by’umukinnyi dukeneye,
Nyuma rero bigendanye n’ubushobozi bwa ekipe president niwe ufata umwanzuro hanyuma nkagisha inama umutoza kuko ariwe uzatoza, ariko ninjye ushyiraho umurongo kuko njye nkorera ku hazaza ha Rayon Sports ho mumyaka 3,4,5 irimbere!
⚡Ubu biromo kugenda neza hamwe n’umutoza turi gukora cyane kugirango tubone ikipe nziza izaduha ishusho yibyo twifuza gushyira mu bikorwa ku kibuga!
“Dylan”
💙🤍
Ibyiza Birimbere💙🤍🕺💃👌🫰
✅️✍️
Me and LIVE Sports ✅️ ✍️