31/08/2026
🦁 MU MBONI ZACU | INTARE TIMES
🏫⚽ HIGH SCHOOL LEAGUES: KUKI TUDASHAKA UBUFATANYE BURI HAGATI Y’AMASHURI NA BACHELOR OF PHYSICAL EDUCATION & SPORTS?
High School Leagues ni ahantu hakomeye ho kuvumbura impano z’abakinnyi bakiri bato. Ariko hari ikibazo twibaza:
Ese ntidukwiye kurushaho guhuza aya marushanwa n’abanyeshuri b**a Bachelor of Physical Education and Sports? 🇷🇼
Abanyeshuri b**a Physical Education and Sports bafite ubumenyi mu bijyanye no gutoza, imyitozo ngororamubiri, imiyoborere ya siporo, imitegurire y’amarushanwa ndetse no gusuzuma no guteza imbere impano.
🎯 Mu mboni zacu,
High School Leagues zishobora kuba laboratory nyayo kuri aba banyeshuri.
Kaminuza n’amashuri yisumbuye byakorana, abanyeshuri ba PE & Sports bakagira uruhare mu: 👉 Gutoza amakipe y’amashuri
👉 Gusifura no kwiga ubusifuzi mu bikorwa bifatika
👉 Gutegura no gucunga amarushanwa
👉 Kureba no gukurikirana impano z’abanyeshuri
👉 Gukora ubushakashatsi ku iterambere rya siporo y’urubyiruko
👉 Gukora internships/practicum mu mashuri no mu marushanwa
Ibi byatanga amahirwe ku banyeshuri ba PE & Sports yo gushyira mu bikorwa ibyo b**a, ndetse n’amahirwe ku banyeshuri b’amashuri yisumbuye yo kubona abatoza n’abakurikiranira hafi iterambere ryabo.
🔥 Twakwunguka impande zombi:
Umunyeshuri akabona experience — umukinnyi akabona ubufasha — siporo y’u Rwanda ikabona umusingi ukomeye w’ejo hazaza.
💬 Wowe ubibona ute? Ese abanyeshuri ba Bachelor of Physical Education and Sports bakwiye kugira uruhare rugaragara muri High School Leagues?
🦁 MU MBONI ZACU — Turebera siporo mu rundi ruhande.