25/10/2025
💙⚽ RAYON SPORTS YANDIKA INTAMBWE NSHYA MURI SHAMPIYONA 2025–2026! 🤍💪
Ikipe ya Rayon Sports FC yakomeje kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda 2025–2026, itsinda Amagaju FC igitego 1–0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025.
🔹 IGICE CYA MBERE
Byari umukino ufunganye cyane, amakipe yombi agaragaza ubushake bwo kubona amanota atatu. Ku munota wa 23, umukinnyi Rwema Hamza w’Amagaju FC yahawe ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa rikomeye Aziz Bassane wa Rayon Sports.
Iyi karita yahise isiga Amagaju ari abakinnyi 10, bituma Rayon Sports iganza umukino ndetse igahindura uburyo bw’imikinire kugira ngo ishake igitego, nubwo igice cya mbere cyarangiye ari 0–0.
🔹 IGICE CYA KABIRI
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje gusatira, ishaka uko yatsinda igitego cy’intsinzi. Umutoza yahinduye uburyo bw’imikinire ashyiramo imbaraga nshya mu busatirizi, maze ku munota wa nyuma w’umukino, Habimana Yves atsinda igitego cyonyine cy’umukino, gishyira mu byishimo abafana ba Gikundiro bari buzuye sitade.
Icyo gitego cyahesheje Rayon Sports amanota atatu, kiba intsinzi ya kabiri yikurikiranya muri shampiyona — bwa mbere ibi bibaye muri uyu mwaka w’imikino wa 2025–2026.
🏅 NYUMA Y’UMUKINO
👏 Richard Ndayishimiye yatowe nka Man of the Match, kubera uburyo yigaragaje mu kibuga hagati, agafasha ikipe kugumana imbaraga n’ubusugire kugeza ku musozo.
🏆 Aziz Bassane nawe yatowe nka Umukinnyi w’Umunsi (Journée 4) muri Rwanda Premier League, ahabwa igihembo cya Frw 200,000 nk’ishimwe ry’imyitwarire ye n’ubuhanga yagaragaje mu mikino iheruka.
💙 Rayon Sports ikomeje kugarura ibyishimo mu mitima y’abafana bayo, yerekana ko iri mu nzira nziza yo guharanira intsinzi imwe kuri imwe muri shampiyona y’u