15/03/2026
🗣️ Hansi Flick mbere y’urukino rwa FC Barcelona na Sevilla FC:
« DUFITA izindi nkino 3 muri iyi ndwi , kandi nindwi I gikomeye cane kuri twe. Intumbero yacu ni gutsindira inkino zyose ku kibuga cacu . Ntibizoroha kuko tuzi ko Sevilla ari ikipe ikomeye, kandi babigaragaje mu rukino rwambere : bafite ubwugarizi bukomeye kandi bakina neza mu bihe vy’umwe kuwundi. Icakamaro ni uko tugomba gukina dufite icyizere, kandi ni byo ntegereje ku ikipe ejo. »
⸻
🗣️ Flick ku kugaruka kwa Gavi:
« Gavi ubu yiteguye kongera gukina, kandi ndabyishimiye cyane. Ashobora gukina iminota mike, kandi ni byiza kuba agarutse. Mu myitozo tubona imbaraga n’ishyaka afite, ariko tugomba kumwitaho neza. Yagize imvune ikomeye, urugendo rwe rwo gukira rwari rutoroshye. Turabizi ko agifite imyaka myinshi yo gukina, bityo tugomba kwitonda. Nishimiye ko agarutse, kandi uyu mukino ni uw’ingenzi kuri we. Nkunda cyane uburyo akinamo n’ishyaka agira ryo gufasha ikipe. »
⸻
🗣️ Flick ku bijyanye n’amatora muri Barça:
« Twebwe twibanze 100% ku mukino. Ibijyanye na politiki y’ikipe tuzabireba nyuma. »
⸻
🗣️ Flick ku mibare y’ibitego bya Ferran Torres na Robert Lewandowski muri 2026:
« Ibyo ntibimpangayikishije. Ibi bintu bibaho ku basatira izamu. Ntekereza ko igihe cyiza cyo kongera gutsinda kiri hafi, kandi ibyo nabonye mu myitozo birerekana ko turi mu nzira nziza. »
⸻
🗣️ Flick ku bijyanye na Roony Bardghji:
« Roony ni umukinnyi w’umwuga nyawe, kandi imyitwarire ye ni myiza cyane. Tuzi umwanya akinaho n’abawurimo, bityo ntibimworohera kubona umwanya muri iyi kipe ifite abakinnyi beza cyane. Ariko imitekerereze n’imyitwarire ye biratangaje, kandi arimo kubyitwaramo neza. »
⸻
🗣️ Flick ku gihe cyo gukina cya Xavi Espart:
« Abakinnyi bose bashobora gukina ejo. Espart amaze amezi myinshi yitoza natwe ariko yaje kugira imvune. Kugaruka kwe ni byiza cyane kuko biduha ubundi buryo, cyane cyane kubera imvune za Alejandro Balde na Jules Koundé. »
⸻
🗣️ Flick ku gutsindwa na Atlético Madrid:
« Rimwe na rimwe gutsindwa ni isomo rikomeye. Tumaze gukina imikino 11 mu minsi mike, hafi umukino umwe buri minsi 4. Amahitamo yo guhinduranya abakinnyi ni make cyane, cyane cyane ku myanya imwe n’imwe. Abakinnyi nka Pedri, Raphinha na Marcus Rashford baracyakeneye igihe kugira ngo bagaruke ku rwego rwabo rwiza. Ariko ndishimira cyane imyitwarire n’imitekerereze y’abakinnyi. »
⸻
🗣️ Flick ku bijyanye na Frenkie de Jong:
« Turizera ko azagaruka nyuma y’ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga. Gukira kwe biri kugenda neza. »
⸻
🗣️ Flick ku Eric Garcia, Gerard Martín na Pau Cubarsí:
« Eric ntiyakinnye na Atlético kubera ibihano, kandi ntiyakinnye na Newcastle. Gerard Martín amaze gutera imbere cyane, imyitwarire ye ni myiza. Na Cubarsí na we, nubwo afite imyaka 19, ari gukora neza. Ndabishimira cyane. »
⸻
🗣️ Flick ku Lamine Yamal:
« Tuzaraba niba azotangura mu kibuga. Yari arwaye, ariko ubu ameze neza kandi yiteguye gukina. » ⚽